Butera Knowless, yateguje igitaramo nyuma y’igihe adataramira abakunzi be mu Rwanda

Registrations have closed.
Flute Umwirongi Urubuga Nyarwanda

Butera Knowless, yateguje igitaramo nyuma y’igihe adataramira abakunzi be mu Rwanda

31 31 people viewed this event.

Umuhanzikazi Butera Knowless ategerejwe mu gitaramo cyiswe “The Kick Off”, kizabera kuri Goldonne Sonne Hotel iherereye i Nyamata,

mu karere ka Bugesera ku wa 24 Mata 2026 guhera saa munani z’amanywa.

Iki gitaramo kigamije gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’iyi hoteli nshya, kikazaba kirimo imyidagaduro itandukanye, aho Knowless azasusurutsa abitabiriye.

Knowless, umaze igihe kinini ari ku isonga mu muziki nyarwanda, azataramira abakunzi be mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo nka “Nzabampari,” “Te Amo,” “Peke Yangu,” ndetse n’izindi zakomeje gutuma amenyekana kuruhando mpuzamahanga.

Kugeza ubu, Butera Knowless abarizwa muri nzu y’umuziki ya Kina Music, iyoborwa n’umugabo we Ishimwe Clement, ari na we utunganya ibihangano bye byinshi, ndetse ikaba ari n’imwe mu nzu zitunganya umuziki zikomeye mu Rwanda.

Kina Music yamufashije kwagura ibikorwa bye no gukomeza kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Butera Jane, yavutse ku wa 2 Ukwakira 1990 kandi uzwi ku izina rya Knowless cyangwa Butera Knowless mu buryo bw’umwuga,ni umuhanzikazi

Butera yagiye akora indirimbo nyinshi zitandukanye. Indirimbo ze zikaba zikora ku mitima ya benshi cyane cyane urubyiruko udasize n’abantu bakuru, cyane ko uyu muhanzikazi ibihangano bye biba byuzuyemo ubutumwa bwinshi.

 

Date And Time

2026-04-24 @ 02:00 PM
 

Event Category

Share With Friends