Korali Bethlehem yo muri ADEPR Gisenyi mu Karere ka Rubavu yateguye ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 imaze ishinzwe

Flute Umwirongi Urubuga Nyarwanda

Korali Bethlehem yo muri ADEPR Gisenyi mu Karere ka Rubavu yateguye ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 imaze ishinzwe

13 13 people viewed this event.

Ibirori nyamukuru byo kwizihiza isabukuru ya Korali Bethlehem bizabanzirizwa n’igiterane cyiswe ‘Bethlehem Evangelical week’. Iki giterane na cyo kizakurikira ibindi bikorwa byo gufasha bizabera hirya no hino mu gihugu.

Mu bikorwa byabanjirije ibizakorwa mu cyumweru cyiswe ‘ Bethlehem Evangelical week’, Korali Bethlehem banatanze inkunga y’amafaranga miliyoni imwe yo kuzarangiza inyubako y’urusengero rwari rwarananiranye kuzura kubera amikoro make.

Umuyobozi w’iyi korali, Muhire Innocent yavuze ko iki gikorwa kibanjirije ibindi bikorwa biteganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2016 , ubwo Korali Bethlehem izaba yizihiza imyaka 50 imaze ibayeho , bakazakoramo ibindi bikorwa by’ivugabutumwa, gufasha abatishoboye ndetse bazasura abagororwa bari muri gereza ya Nyakiriba.

 

Event registration closed.
 

Date And Time

-
 

Registration End Date

2026-11-03
 

Location

 
Watch video
 

Share With Friends