Robert Kabera, wamamaye ku izina rya ‘Sergeant Robert’ mu buhanzi bwe akiri umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, amakuru aremeza ko yishwe n’abantu bataramenyekana.

Mu minsi mike ishize muri Uganda, abantu batamenyekanye barashe umucuruzi witwa Ssekandi Edirisa, urupfu rwe rwabaye ku wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira, 2026 ahitwa Manja Cell, Kyengera Town Council, mu Karere ka Wakiso, akaba yari atashye ari mu modoka ari kumwe n’umugore we n’umuhungu we, yarashwe agiye kwinjira mu rugo.
ugiye gutangiza igikorwa cyihariye kigamije guhashya abajura/abicanyi, cyangwa abafata ku ngufu abaturage b’inzirakarengane muri Uganda. Ntituzata igihe tubajyana imbere y’inkiko. Tuzahangana na bo
Robert Kabera wamamaye nka Sergeant Robert wari waravuye mu Rwanda ahunze, yishwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira, 2026 n’abantu batamenyekanye.

Sergeant Robert” biravugwa ko yiciwe muri Uganda

Inkuru y’urupfu rwe yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 17 Ukwakira, 2026.

Amakuru avuga ko Kabera Robert yishwe ubwo yari ahantu yari afite umushinga wo kubaka inzu, akaharara (bigakekwa ko yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu), hakaba habonetse igihimba cy’umurambo we kitariho umutwe.

Kugeza ubu amakuru aravugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, za bamwe mu bahunze igihugu cy’u Rwanda.

Robert Kabera, yahunze u Rwanda mu myaka ya za 2020, icyo gihe igisirikare cy’u Rwanda, cyatangaje ko Ishami ry’Ubushinjacyaha bwa gisirikare (MPD) ryatangije iperereza ku birego byo gusambanya umwana we bikekwa ko Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert” yakoze ku ya 21 Ugushyingo, 2020 mu Murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo.

Nyuma yaho, Kabera Robert yongeye kumvikana avugira muri Uganda, aho yemezaga ko yahungiye.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntabwo Polisi ya Uganda, cyangwa urundi rwego rwari bwagatangaze iby’uru rupfu ruvugwa rwa Robert Kabera.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko agiye guhiga bukware abakora ubugizi bwa nabi muri kiriya gihugu.

Bamwe mu bari muri Uganda, n’abahagenda bemeza ko ubugizi bwa nabi burimo kwica bwafashe intera muri kino gihugu.