Munyampenda Nathalie yabaye Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri IAMS ayobora n'ihuriro Next Einsten Forum rigamije gukora bikaba byageza kuri Africa kugira umuhanga wundi umeze nka Einstein.
Ikiganiro na Nathalie Munyampenda: Imibare mu buzima bwa muntu, AIMS, Einstein w’Umunyafurika
Imibare ni rimwe mu masomo atinyitse, yangwa cyangwa se akagenderwa kure n’abanyeshuri bamwe ku mpamvu zitandukanye. Hari abavuga ko imibare ikomera ku buryo kuyiga bisaba gushirika ubute ugakurikira, kandi ikaba itagoragozwa nk’uko wabisanga mu yandi masomo. Iyo umuntu ayizi, aba ayizi ku rwego rugaragara; yaba atayizi kandi nabwo bikaba ari uko.
Gusa nubwo imibare ifatwa gutyo, ni isomo ryiza ku waryize rikamucengera kuko rimuhesha ubushobozi bwo guhindura byinshi mu buzima bwa muntu.
Imibare mvuga si bimwe twigaga by’ibiyega, ibinyampande, imigabane, imihiriko, imvange n’ibindi […] gusa ku wabishoboraga neza akiri muto, biramworohera kumva imibare turi kuganira hano.
Ni imibare ihindura ubuzima bwa muntu kurusha uko watekereza iya 1+1 bibyara 2, cyangwa ngo umubare runaka ukubye 10 -5 = 1+ wa mubare ukubye 2, hanyuma bakagusaba gushaka agaciro ka wa mubare bikarangirira aho.
Ubundi kwiga imibare mu mashuri bidutegura guhindura imitekerereze, tukabasha kureba uburyo ufata bya bimenyetso ukabyinjiza mu buzima busanzwe, bigatuma ibyo tubukoramo bigira umurongo bikurikiza, tukabasha gutekereza kure tugamije gushaka igisubizo cy’ikibazo gihari.
Buri kimwe umuntu akora magingo aya, gishingiye ku mibare. Birahera ku bikoresho dukoresha mu buzima bwa buri munsi, nk’ibiryamirwa kugera kuri za mudasobwa n’indoto benshi dufite zo kuzajya ku mubumbe wa Mars.
Nko kuri telefoni, hatari imibare hari byinshi tuba tutabasha kuko ni yo yifashishijwe havumburwa uburyo butandukanye burimo nko guhamagara nta makaraza.
Abahanga benshi ku Isi bavumbuye amahame atabarika atuma ubuzima butworohera muri iki gihe, bari baraminuje imibare. Urugero ni nka Albert Einstein n’abandi.
U Rwanda rurajwe ishinga no kugira umubare munini w’abahanga mu mibare na siyansi bashobora kuba bakemura ibibazo bitandukanye igihugu gifite bifashishije ibyo bize. Niba mu mihanda hari ikibazo cy’umuvundo w’imodoka, bakaba batekereza izigenda mu kirere nk’uko bimeze mu Bushinwa n’ahandi.
Mu kugera kuri iyo ntego, hatekerejwe ku guha intebe ibigo byigisha amasomo ya siyansi n’imibare kugira ngo bitoze abahanga muri iyi ngeri. Harimo Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare AIMS; igishinzwe guteza imbere ubugenge, International Centre for Theorical Phyisics n’ibindi byunganirwa na Kaminuza zisanzwe mu gihugu nk’iy’u Rwanda.
Nathalie Munyampenda ni Umuyobozi Ushinzwe Ibijyanye n'Itumanaho muri AIMS, akaba anayobora Ihuriro Next Einstein Forum rigamije gukora ku buryo undi muhanga umeze nka Einstein yazaba ari umunyafurika.

aho gutekereza ko ibyo bananiwe gukora mu bihugu batuyemo bizahita bibagendekera neza bageze mu Rwanda.
Yabigarutseho ku wa 10 Ukwakira 2026, mu nama ya Rwanda Convention Canada 2026, aho yagaragaje amahirwe Abanyarwanda baba mu mahanga bafite yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Munyampenda yavuze ko hari abantu bibwira ko gusubira mu Rwanda ubwabyo bihagije kugira ngo umuntu atere imbere, nyamara bagakwiye kubanza kureba icyo bashoboye n’umusanzu bazatanga.
Ati “Hari imyumvire ko mu Rwanda ushobora kwijyana gusa ubundi ugatera imbere, gusa reka mbabwire, ntabwo watera imbere mu Rwanda udasanzwe uteye imbere hano, kandi ntabwo ndi kuvuga mu buryo bw’amafaranga ahubwo ukeneye kuba hari ubumenyi ufite, n’ibindi ku buryo ibyo ushaka kugurisha mu Rwanda ushobora no kubigurisha hano. Ntabwo mu Rwanda ariho tujya kujugunya ibitagenda, byaruta ukaguma aha abaye ari ibyo ugamije”
Yagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bafite amahirwe yo gutanga umusanzu mu nzego zitandukanye z’ubukungu, zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, ubuhinzi, ingufu n’izindi.
Yasabye by’umwihariko urubyiruko ruba muri Canada kubanza gushaka ubumenyi n’uburambe bihagije, kugira ngo igihe ruzasubira mu Rwanda ruzabe rufite ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ryarwo.
Ati “Abantu bato muri hano mwiyubake mu buryo bwose kuko ntabwo dukeneye abashoramari gusa dukeneye n’abahanzi, abarimu, abantu mu mikino, njye nkunda imikino ku babizi, dukeneye abantu b’ingeri zose mu kubaka igihugu cyacu kandi mwese hari imyanya yanyu icyo musabwa gusa ni ukubanza kwiyubaka. Ntabwo turi paradizo ariko twafashe imyanzuro igena abo turi bo ndetse n’abo dushaka kuba.”
Mu kiganiro cyabereye muri iyi nama, Munyampenda yanagarutse ku bibazo bikigaragara mu rwego rw’uburezi, birimo kuba hari abana barangiza amashuri badafite ubumenyi n’ubushobozi bihagije byo guhita binjira ku isoko ry’umurimo.
Ni nyuma y’ikibazo yabajijwe na Joseline Alexandre Butoyi, washakaga kumenya ingamba zafatwa kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.
Munyampenda yasobanuye ko u Rwanda rwahisemo guha abana bose amahirwe yo kwiga, ariko ko uwo mwanzuro wajyanye n’imbogamizi zitandukanye, zirimo izijyanye n’imibereho y’abana n’ubushobozi bwo kwiga.
Ati “Hari amahitamo twakoze nk’u Rwanda ko umwana wese agomba kwiga, mu gihe ibindi bihugu byo byahisemo ko ufite ubushobozi ari we uziga. Ayo mahitamo yatumye hari ibibazo tugenda duhura nabyo.”
“Hari ikibazo cy’igwingira ry’abana, aho abantu babyara ariko bakaba badashoboye kugaburira abana babo neza ubwonko ntibukure, ibibazo byose bizakurikiraho bizaterwa n’iryo gwingira ryabayeho, icyakora icyo nacyo cyahawe umurongo kuko ryaragabanutse cyane. Ikindi ni abana bataciye mu ngo mbonezamikurire (ECD) ngo bagire ubumenyi bw’ibanze icyo nacyo kiri gukorwaho.”
Yashimangiye ko ibibazo birimo ubukene n’ibibangamira imyigire y’abana bizwi, kandi ko hakomeje gushakwa ibisubizo birambye kugira ngo intego yo kugeza uburezi kuri bose igerweho.

Umuyobozi Mukuru wa Kepler Nathalie Munyampenda, yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gutaha bafite ubumenyi bwafasha u Rwanda
Munyampenda Nathalie ni umuyobozi wa Kaminuza yigenga Izwi kw’izina rya KEPLER iri i Kigali ikaba ikorana na kaminuza yo muri America yitwa Southern New Hampshire University(SNHU) Mu gutanga impamyabumenyi iri kurwego rwo hejuru