Umuyobozi Mukuru wa Kepler College, Nathalie Munyampenda, yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga bifuza gusubira gukorera mu Rwanda kubanza kwiyubaka mu bumenyi n’ubushobozi,
Munyampenda Nathalie yabaye Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri IAMS ayobora n’ihuriro Next Einsten Forum rigamije gukora bikaba byageza kuri Africa kugira umuhanga wundi umeze nka Einstein.
Ikiganiro na Nathalie Munyampenda: Imibare mu buzima bwa muntu, AIMS, Einstein w’Umunyafurika
Imibare ni rimwe mu masomo atinyitse, yangwa cyangwa se akagenderwa kure n’abanyeshuri bamwe ku mpamvu zitandukanye. Hari abavuga ko imibare ikomera ku buryo kuyiga bisaba gushirika ubute ugakurikira, kandi ikaba itagoragozwa nk’uko wabisanga mu yandi masomo. Iyo umuntu ayizi, aba ayizi ku rwego rugaragara; yaba atayizi kandi nabwo bikaba ari uko.
Gusa nubwo imibare ifatwa gutyo, ni isomo ryiza ku waryize rikamucengera kuko rimuhesha ubushobozi bwo guhindura byinshi mu buzima bwa muntu.
Imibare mvuga si bimwe twigaga by’ibiyega, ibinyampande, imigabane, imihiriko, imvange n’ibindi […] gusa ku wabishoboraga neza akiri muto, biramworohera kumva imibare turi kuganira hano.
Ni imibare ihindura ubuzima bwa muntu kurusha uko watekereza iya 1+1 bibyara 2, cyangwa ngo umubare runaka ukubye 10 -5 = 1+ wa mubare ukubye 2, hanyuma bakagusaba gushaka agaciro ka wa mubare bikarangirira aho.
Ubundi kwiga imibare mu mashuri bidutegura guhindura imitekerereze, tukabasha kureba uburyo ufata bya bimenyetso ukabyinjiza mu buzima busanzwe, bigatuma ibyo tubukoramo bigira umurongo bikurikiza, tukabasha gutekereza kure tugamije gushaka igisubizo cy’ikibazo gihari.
Buri kimwe umuntu akora magingo aya, gishingiye ku mibare. Birahera ku bikoresho dukoresha mu buzima bwa buri munsi, nk’ibiryamirwa kugera kuri za mudasobwa n’indoto benshi dufite zo kuzajya ku mubumbe wa Mars.
Nko kuri telefoni, hatari imibare hari byinshi tuba tutabasha kuko ni yo yifashishijwe havumburwa uburyo butandukanye burimo nko guhamagara nta makaraza.
Abahanga benshi ku Isi bavumbuye amahame atabarika atuma ubuzima butworohera muri iki gihe, bari baraminuje imibare. Urugero ni nka Albert Einstein n’abandi.
U Rwanda rurajwe ishinga no kugira umubare munini w’abahanga mu mibare na siyansi bashobora kuba bakemura ibibazo bitandukanye igihugu gifite bifashishije ibyo bize. Niba mu mihanda hari ikibazo cy’umuvundo w’imodoka, bakaba batekereza izigenda mu kirere nk’uko bimeze mu Bushinwa n’ahandi.
Mu kugera kuri iyo ntego, hatekerejwe ku guha intebe ibigo byigisha amasomo ya siyansi n’imibare kugira ngo bitoze abahanga muri iyi ngeri. Harimo Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare AIMS; igishinzwe guteza imbere ubugenge, International Centre for Theorical Phyisics n’ibindi byunganirwa na Kaminuza zisanzwe mu gihugu nk’iy’u Rwanda.
Nathalie Munyampenda ni Umuyobozi Ushinzwe Ibijyanye n’Itumanaho muri AIMS, akaba anayobora Ihuriro Next Einstein Forum rigamije gukora ku buryo undi muhanga umeze nka Einstein yazaba ari umunyafurika.