Yago Pon Dat yeruye asaba imbabazi Bruce Melodie, ku karubanda
Umuhanzi ubifatanya n’itangazamakuru, Yago Pon Dat yashyize yiyemeza gusaba imbabazi mugenzi we Bruce Melodie mu buryo bweruye ku bijyanye n’uko bari bamaze igihe babanye nabi byashingiye ku biganiro yakoze kuri Bruce Melodie. Yifashishije imbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cy’itariki 30 Ukwakira 2026, Yago yasabye imbabazi Bruce Melodie amubwira ko ibyaba byose bakiri abavandimwe ndetse amuha icyubahiro.
Yanditse ati: “Muvandimwe wanjye Bruce Melodie ndagusuhuje. Ubu ni ubutumwa ntanze ku mugaragaro, mbuvanye ku mutima kandi nicishije bugufi. Nongeye kugusaba imbabazi by’ukuri ku byabaye hagati yacu. Ririya hangana ntiryari bikenewe. Uracyari umuvandimwe wanjye, nanjye ndi umuvandimwe wawe, uko ibintu byaba bimeze kose. Urakoze mwami Bruce Melodie (B.M).”
Umubano wa Bruce Melodie na Yago Pon Dat watangiye kuzamo agatotsi muri Kanama 2025, ubwo Yago yatangiraga kunenga uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga. Bruce Melodie yavuze ko atazi neza icyo yaba yarakoreye Yago, ariko ko yari yaramubabariye, nubwo batari baricaranye ngo baganire ku bibazo byabo. Amakimbirane yabo yongeye gukara muri Nzeri 2026, ubwo Yago yanengaga indirimbo ya Bruce Melodie yise Irya 4.
Ku wa 15 Ukwakira 2026, Yago yatangaje ko umuyoboro we wa YouTube, YAGO TV SHOW, wari umaze guhabwa ibihano bitatu bijyanye n’ikoreshwa ry’ibihangano bya Bruce Melodie, bityo ukaba ushobora gufungwa burundu. Yago yavuze ko ibyo birego byari bifitanye isano n’ibiganiro yari yaragiranye n’uyu muhanzi, ahita afata icyemezo cyo gusiba ibiganiro byose bimuvugaho.
Bruce Melodie yahakanye ko atari we ubwe watanze ibyo birego, avuga ko kompanyi yo muri Amerika yaguze alubumu ye Colorful Generation ari yo yari ikurikiranye ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibihangano biyiriho. Nyuma y’uko Yago asabye imbabazi ku wa 20 Ukwakira, umuyoboro we wongeye kuboneka kuri YouTube ku wa 29–30 Ukwakira 2026.
Yago Pon Dat kandi yari aherutse kugenera Abanyarwanda ubutumwa busaba imbabazi ku bijyanye n’ikiganiro yari yakoze agakoresha amwe mu magambo arimo ivangura asaba imbabazi avuga ko bitari bikwiye ku muranga agereranyije n’amateka u Rwanda rwanyuzemo. Nubwo ariko yagennye ubwo butumwa akanakomoza kubyo yari yavuze mu kiganiro ku ndirimbo ya Bruce Melodie ‘Itageko rya 4’ ariko ntiyerura ngo asabe Bruce Melodie imbabazi.

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pon Dat yongeye gusaba imbabazi Bruce Melodie, nyuma y’igihe aba bombi bari bamaze bafitanye amakimbirane yatumye umubano wabo uzamo agatotsi.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Yago yavuze ko asaba imbabazi abikuye ku mutima, agaragaza ko ibyo yakoze bitari bikwiye. Yagize ati: “Muvandimwe wange Bruce Melodie, ubu ni ubutumwa buvuye ku mutima uciye bugufi. Na none ndasaba imbabazi zivuye ku mutima ku byabaye hagati yacu.”
Yakomeje avuga ko nubwo habaye ibibazo hagati yabo, agifata Bruce Melodie nk’umuvandimwe kandi ko azakomeza kumubona atyo uko byagenda kose.
Ubu ni ubutumwa Yago yanditse nyuma y’uko Bruce Melodie amubabariye, bigatuma shene ye ya YouTube ya Yago TV Show yari imaze icyumweru ihagaritswe yongera gukora.

Yago Pon Dat, yashimiye Bruce Melodie waciye inkoni izamba cyane.
Nyuma y’iminsi irindwi urubuga rwa YouTube rw’umuhanzi Yago Pon Dat, Yago TV Show, rukuwe kuri youtube rwongeye kugaruka ku murongo nyuma y’uko mugenzi we Bruce Melodie amuhaye imbabazi ku makimbirane bari bafitanye.
Yago Pon Dat yashimiye Bruce Melodie wamubabariye, anongera kumusaba imbabazi ku byo yari yarakoze, agaragaza ko yishimiye ko ikibazo cyari hagati yabo cyakemutse.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Yago yagaragaje ko nubwo batumvikanye, bitagomba gusenya umubano wabo, ashimangira ko agifata Bruce Melodie nk’umuvandimwe.
Yagize ati: “Muvandimwe wanjye Bruce Melodie, ubu ni ubutumwa nanditse mbikuye ku mutima kandi nicishije bugufi. Nongeye kugusaba imbabazi ku byabaye hagati yacu. Kuba twarageze muri ibyo ntibyari bikenewe. Uracyari umuvandimwe wanjye, nanjye ndacyari uwawe uko ibintu byaba bimeze kose. Urakoze King bruce.”
Urubuga rwa Yago TV Show rwari rwakuweho nyuma y’ibirego by’uburenganzira ku bihangano byatanzwe ku mashusho Yago yari yashyizeho ajyanye na Bruce Melodie.