Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pon Dat yongeye gusaba imbabazi Bruce Melodie,

Yago Pon Dat yeruye asaba imbabazi Bruce Melodie, ku karubanda

Umuhanzi ubifatanya n’itangazamakuru, Yago Pon Dat yashyize yiyemeza gusaba imbabazi mugenzi we Bruce Melodie mu buryo bweruye ku bijyanye n’uko bari bamaze igihe babanye nabi byashingiye ku biganiro yakoze kuri Bruce Melodie. Yifashishije imbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cy’itariki 30 Ukwakira 2026, Yago yasabye imbabazi Bruce Melodie amubwira ko ibyaba byose bakiri abavandimwe ndetse amuha icyubahiro.

Yanditse ati: “Muvandimwe wanjye Bruce Melodie ndagusuhuje. Ubu ni ubutumwa ntanze ku mugaragaro, mbuvanye ku mutima kandi nicishije bugufi. Nongeye kugusaba imbabazi by’ukuri ku byabaye hagati yacu. Ririya hangana ntiryari bikenewe. Uracyari umuvandimwe wanjye, nanjye ndi umuvandimwe wawe, uko ibintu byaba bimeze kose. Urakoze mwami Bruce Melodie (B.M).”

Umubano wa Bruce Melodie na Yago Pon Dat watangiye kuzamo agatotsi muri Kanama 2025, ubwo Yago yatangiraga kunenga uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga. Bruce Melodie yavuze ko atazi neza icyo yaba yarakoreye Yago, ariko ko yari yaramubabariye, nubwo batari baricaranye ngo baganire ku bibazo byabo. Amakimbirane yabo yongeye gukara muri Nzeri 2026, ubwo Yago yanengaga indirimbo ya Bruce Melodie yise Irya 4.

Ku wa 15 Ukwakira 2026, Yago yatangaje ko umuyoboro we wa YouTube, YAGO TV SHOW, wari umaze guhabwa ibihano bitatu bijyanye n’ikoreshwa ry’ibihangano bya Bruce Melodie, bityo ukaba ushobora gufungwa burundu. Yago yavuze ko ibyo birego byari bifitanye isano n’ibiganiro yari yaragiranye n’uyu muhanzi, ahita afata icyemezo cyo gusiba ibiganiro byose bimuvugaho.

Bruce Melodie yahakanye ko atari we ubwe watanze ibyo birego, avuga ko kompanyi yo muri Amerika yaguze alubumu ye Colorful Generation ari yo yari ikurikiranye ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibihangano biyiriho. Nyuma y’uko Yago asabye imbabazi ku wa 20 Ukwakira, umuyoboro we wongeye kuboneka kuri YouTube ku wa 29–30 Ukwakira 2026.

Yago Pon Dat kandi yari aherutse kugenera Abanyarwanda ubutumwa busaba imbabazi ku bijyanye n’ikiganiro yari yakoze agakoresha amwe mu magambo arimo ivangura asaba imbabazi avuga ko bitari bikwiye ku muranga agereranyije n’amateka u Rwanda rwanyuzemo. Nubwo ariko yagennye ubwo butumwa akanakomoza kubyo yari yavuze mu kiganiro ku ndirimbo ya Bruce Melodie ‘Itageko rya 4’ ariko ntiyerura ngo asabe Bruce Melodie imbabazi.

Abahanzi Nyarwanda barimo Diez Dola na The Ben, Vestine & Dorcas, Logan Joe, Kenny K-Shot, abagize itsinda rya J-sha, Kelliah,

Yago yavuze icyatumye yijundika Bruce Melodie
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, yavuze ko kuba yaratangiye gukora umuziki Bruce Melodie akavuga ko icyo ashoboye ari ukuba umunyamakuru byatumye bashwana mu buryo bukomeye.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B FM, aho yavuze ko atifuza gukomeza kugirana ibibazo na Bruce Melodie ndetse anasaba imbabazi abantu bose bagiranye nawe ibibazo avuga ko yabitewe n’uburakari yari afite.

Yagaragaje ko yapfuye na Bruce Melodie ibintu bibiri birimo iby’uko yatangiye umuziki Melodie amurwanya.

Ati “Ikintu cya mbere cyanteranyije na Itahiwacu Bruce ni uko natangiye gukora umuziki kandi we atarifuzaga ko nkora umuziki, icya kabiri twapfuye ni uko we n’itsinda rye bagerageje kunshyira hasi bikabananira kugeza n’uyu munsi.”

Yago yasobanuye ko gushwana na Bruce Melodie byatangiye neza mu 2023, igihe yari amaze umwaka umwe atangiye urugendo rwo kuririmba.

Yagaragaje ko icyo gihe Bruce Melodie yatumije itangazamakuru bitewe n’igitaramo yiteguraga, avuga ko badakwiriye kumugereranya na Yago kuko bataririmba kimwe.

Ati “Muri icyo kiganiro yaravuze ngo ntabwo ndirimba nka Yago, ntimukangereranye n’utwo tuntu cyangwa ibyo bintu baririmba nabi, nta miziki bagira.”

B&B Kigali FM yabajije Yago Pon Dat niba yarigeze aganira na Bruce Melodie nyuma y’icyo kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyane ko mu mivugire ye akunze gushyiramo urwenya rwinshi.

Yago yasubije ko ibyo yagiye abivuga inshuro nyinshi ndetse ko hari n’ikiganiro yavuze ko uyu muhanzi ari umunyamakuru mwiza ariko akaba atari umuhanzi mwiza.

Yavuze ko atazi impamvu Bruce Melodie yabikoraga kuko nta bufasha yigeze amusaba mu rugendo rwe rw’umuziki.

Gusa yavuze ko yigeze kubumusaba inshuro imwe, ubwo yateguraga igitaramo cye cya mbere mu 2023, Bruce Melodie amubwira ko adahari gusa yiteguye kumufasha ibishoboka byose.

Yago avuga ko ikintu gikomeye cyamubabaje ari uko aho kugira ngo amufashe, ahubwo yabujije ibigo bitandukanye byari kumutera inkunga mu gitaramo cye, akabisaba kuyihagarika.

Ati “Ikintu cyambabaje ni ukuntu mu bigo byose bikomeye byo mu Rwanda nari naravuganye na byo nshaka ko bintera inkunga, habura iminsi ine ngo igitaramo cyanjye kigere, nahamagara sinitabwe.”

“Habura iyo minsi, umuntu yaramampagaye, arambwira ngo hari umuntu wahamagaye […] ushinzwe iyamamazabikorwa ry’ikigo akoreramo, aramubwira ngo uwo muhungu ntimuzamufashe yarasaze.”

Ibi Yago Pon Dat yabitangaje nyuma y’uko yumvikanye ashinja Bruce Melodie kumurega ku rubuga rwa YouTube kugira ngo shene ye irusibweho, bitewe n’uburyo yamwibasiraga.

Gusa mu kiganiro Bruce Melodie aheruka kugirana nitangazamakuru, ibyo yarabihakanye, avuga ko atakwishimira kubona Yago abayeho nabi.

Mu biganiro yakoreye kuri iyi shene yarezwe, nyuma y’uko Bruce asohoye indirimbo ye nshya yise ‘Irya 4’ mu kwezi gushize, Yago yahise atangira gusesengura avugamo ko iyi ndirimbo irimo amagambo yise ay’ubujiji.

Ubusanzwe iyi ndirimbo irimo amategeko 10 Bruce Melodie avuga ko yayobora urubyiruko mu nzira nzima, icyakora Yago we yayise aya Gitera, umugabo waranzwe n’ivanguramoko n’ibikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.