Dr Apôtre Paul Gitwaza, yizihije imyaka 30 amaze yinjiye mu murimo w’ivugabutumwa.

Apôtre Dr. Paul Gitwaza yageze mu Burundi mu kwizihiza imyaka 25 ya Zion Temple
Zion Temple imaze imyaka 25
Zion Temple Celebration Center yatangijwe na Apôtre Dr. Paul Gitwaza ku wa 11 Nyakanga 1999, ubwo abantu bagera kuri 120 batangiraga uyu murimo.

Mu myaka 25 ishize, uyu muryango w’amatorero wakomeje kwaguka, ugera mu bice bitandukanye ndetse ukomeza ibikorwa by’ivugabutumwa n’inyigisho za Bibiliya.

Mu Burundi, Zion Temple iri mu bikorwa byo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 25, aho igiterane “Haguruka Ugende” kiri mu bikorwa byateguwe muri urwo rwego.

Urwo ruzinduko rwa Dr. Paul Gitwaza mu Burundi ruje nyuma y’uko yitabiriye igiterane mpuzamatorero Rwanda Shima Imana, cyabereye kuri Stade Amahoro i Kigali ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026.

Ubu akaba yerekeje mu Burundi, aho azifatanya n’Abakristo ba Zion Temple Burundi mu minsi ine y’ivugabutumwa, amasengesho, kuramya no guhimbaza Imana mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 y’itorero.

Igiterane “Haguruka Ugende” cyitezweho kuba umwanya wo gukomeza ubutumwa bwo gukangurira Abakristo kugira ukwizera no kudaheranwa n’ibibazo, ahubwo bagahaguruka bagakora ibyo bahamagariwe.

Intumwa Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yavutse ku Tariki 15 mu kwezi kwa 08 mu mwaka 1971 ni umuvugabutumwa bwiza bw' Imana, aho abwiriza kuriza kuri za mudasobwa, kuri za televiziyo, ndetse na radiyo hamwe no mubiterane. ni umuyobozi mukuru w' itorero ururembo siyoni ubuturo bw'Uwiteka ndetse akaba ariwe washinze minisiteri y'ubutumwa bwiza.mu magambo yicyongereza ariryo bita ZION TEMPLE CELEBRATION CENTER/ AUTHENTIC WORLD MINISTRIES akaba yarashinze amatorero menshi kwisi yose, akora ibikorwa byinshi binyuranye bifasha abatishoboye aho yaje gushinga ikigo nderabuzima cya betsaida, ibigo bya mashuri birimo amashuri y'inshuke n'abanza ya authentic academy, ndetse na kaminuza y'iyobokamana (authentic university).

Umuyobozi wa Authentic Word Ministries, Zion Temple Celebration Centre.

Uyu mushumba Mukuru wa Zio Tenple Celebration Center, avuga ko ashima Imana yabanye nawe mu murimo w’ivugabutumwa n’ubumisiyoneri.

Ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga bugira buti “  Ndashima Imana ko ubu imyaka 30 yuzuye numviye ijwi ry’Uwiteka. Uku kwezi iteka kunyibutsa urugendo rwanjye rw’ubumisiyoneri n’ivugabutumwa.”

Asobanura urugendo rwe mu ivugabutumwa, uyu mushumba Mukuru wa ZTCC,  avuga ko tariki ya 1 Ukwakira 1995 , ari bwo ikirenge cye cyakandagiye mu Rwanda.

Ati “Umunsi w’itariki ya mbere z’Ukwakira 1995, ubworo bw’ikirenge cyanjye bwakandagiye mu gihugu cy’Imisozi Igihumbi. Ndi jyenyine, ndi umwe gusa, nta muntu runaka nari nzi mu gihugu, gusa ari ukumvira umuhamagaro w’Imana.”

Yakomeje ati “Umutima wanjye wuzura amashimwe, kuko uhereye mu itangiriro rito cyane ngeze mu Rwanda, nkabona uko umurimo wagutse, ukagera ku isi hose muri Afurika, Uburayi, Aziya, Oseyaniya, ndetse na Amerika, nongera gusubiza Imana icyubahiro cyayo.

Imana yambashishije kujyana ubutumwa bwayo kuva mu Rwanda kugera ku isi yose, ni iyo kwizerwa.

Dr Apôtre Gitwaza yashimiye abashumba, abavugabutumwa, abepisikopi, abahanuzi babanye nawe.

Ati “ Ndashimira n’abashumba bumviye umuhamagaro wanjye bakaza tugafatanya kubaka Itorero rya Kristo, Imana ibahe umugisha.”

Gitwaza ni muntu ki ?

 Dr. Paul Gitwaza, ni umwe mu bantu bazwi cyane mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, akaba yarafashije benshi binyuze mu murimo w’ivugabutumwa.

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Paul Muhirwa Gitwaza, yavutse ku itariki ya 15 Kanama 1971, ni umwarimu, umwigisha n’umuvugabutumwa akanagira impano yo kubwiriza no gutanga ibiganiro mu bihindura sosiyete yifashishije ijambo ry’Imana.

Uyu mugabo yavukiye mu muryango wa gikirisitu mu ntara ya Uvira mu cyaro cya Bijombo muri Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Dr. Gitwaza akaba yarakiriye Kirisitu nk’umwami n’umukiza ku myaka icyenda abatizwa agize imyaka 12, atangira kuba umwigisha ku buryo butangaje.

Mu 1993 Gitwaza yerekeje muri  Kenya ava muri Congo Kinshasa ateganya kwambuka ajya muri cya Australia kwiga ibijyanye no gutwara indege nyamara ntibyaje gukunda kuko aha ariho umurimo Imana yashakaga ko akora watangiriye. 

 Dr Gitwaza atangaza ko mu 1995 ari bwo yatangiye kujya avugana n’Imana imwereka uko agomba gukora umurimo no kubaka Minisiteri ikomeye y’ivugabutumwa.

Ni nabwo yahinduriwe izina n’ahantu yabarizwaga, imwohereza mu bihe bikomeye u Rwanda.

rwarimo byo kwiyubaka ibikomere bikiri byinshi yaba ibyo ku mubiri no ku mutima, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umurimo utoroshye uyu mugabo wari ukiri muto cyane yahamagariwe, ahita ava muri Kenya by’igitaraganya agera mu Rwanda ku itariki ya mbere Ukwakira mu 1995 umurimo w’ivugabutumwa utangira ubwo.

Leave a Comment