Dr Apôtre Paul Gitwaza, yizihije imyaka 30 amaze yinjiye mu murimo w’ivugabutumwa.

Apôtre Dr. Paul Gitwaza yageze mu Burundi mu kwizihiza imyaka 25 ya Zion Temple
Zion Temple imaze imyaka 25
Zion Temple Celebration Center yatangijwe na Apôtre Dr. Paul Gitwaza ku wa 11 Nyakanga 1999, ubwo abantu bagera kuri 120 batangiraga uyu murimo.

Mu myaka 25 ishize, uyu muryango w’amatorero wakomeje kwaguka, ugera mu bice bitandukanye ndetse ukomeza ibikorwa by’ivugabutumwa n’inyigisho za Bibiliya.

Mu Burundi, Zion Temple iri mu bikorwa byo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 25, aho igiterane “Haguruka Ugende” kiri mu bikorwa byateguwe muri urwo rwego.

Urwo ruzinduko rwa Dr. Paul Gitwaza mu Burundi ruje nyuma y’uko yitabiriye igiterane mpuzamatorero Rwanda Shima Imana, cyabereye kuri Stade Amahoro i Kigali ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026.

Ubu akaba yerekeje mu Burundi, aho azifatanya n’Abakristo ba Zion Temple Burundi mu minsi ine y’ivugabutumwa, amasengesho, kuramya no guhimbaza Imana mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 y’itorero.

Igiterane “Haguruka Ugende” cyitezweho kuba umwanya wo gukomeza ubutumwa bwo gukangurira Abakristo kugira ukwizera no kudaheranwa n’ibibazo, ahubwo bagahaguruka bagakora ibyo bahamagariwe.

Intumwa Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yavutse ku Tariki 15 mu kwezi kwa 08 mu mwaka 1971 ni umuvugabutumwa bwiza bw’ Imana, aho abwiriza kuriza kuri za mudasobwa, kuri za televiziyo, ndetse na radiyo hamwe no mubiterane. ni umuyobozi mukuru w’ itorero ururembo siyoni ubuturo bw’Uwiteka ndetse akaba ariwe washinze minisiteri y’ubutumwa bwiza.mu magambo yicyongereza ariryo bita ZION TEMPLE CELEBRATION CENTER/ AUTHENTIC WORLD MINISTRIES akaba yarashinze amatorero menshi kwisi yose, akora ibikorwa byinshi binyuranye bifasha abatishoboye aho yaje gushinga ikigo nderabuzima cya betsaida, ibigo bya mashuri birimo amashuri y’inshuke n’abanza ya authentic academy, ndetse na kaminuza y’iyobokamana (authentic university).