Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko batigeze bahamagaza G Tuff kubera indirimbo ye imaze iminsi itavugwaho rumwe muri sosiyete iyo ndirimbo yitwa, aragitosa

RIB yahakanye ko yahamagaje G Tuff kubera ‘indirimbo ye y’ibishegu’ ivuga ngo ( Aragitosa ) Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahakanye amakuru ko rwahamagaje G Tuff kubera indirimbo aherutse gukora imaze iminsi irikoroza ku mbuga nkoranyambaga, kubera amagambo ayirimo benshi bemeza ko ari ibishegu. Ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi hacicikana amakuru ko RIB yahamagaje uyu … Read more

Rusine Patrick, usanzwe akora kuri, Kiss FM, ageze kure imyiteguro y’igitaramo Inkuru ya Rusine’ agiye gukora ku nshuro ya gatatu.

Rusine, yemeje ko iki gitaraml azagikora muri Kanama 2026, ndetse ko yatangiye ibiganiro n’abo bazakorana icyakora yirinda kwemeza amazina yabo dore ko ahamya ko bitararangira. Ati “Hari abahanzi benshi n’abanyarwenya turi kuvugana byanze bikunze vuba tuzaba twabamenye muzahita mubamenya namwe. Gusa kimwe nakwemeza ni uko igitaramo gihari.” Iki gitaramo kizaba gikurikiye icya kabiri Rusine yakoreye … Read more

Bidasubirwaho itegeko rigenga umuhanda mu Rwanda ryavuguruwe, Utwaye yanyoye ibisindisha azafungwa amezi atatu: Ibihano bikarishye ku batubahiriza amategeko y’umuhanda

U Rwanda rwavuguruye itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda mu Rwanda ryari rimaze imyaka irenga 38 rikoreshwa, aho rigena ko utwaye imodoka yanyoye ibisindisha ashobora gufungwa amezi ari hagati y’atatu n’atandatu. Mu buryo budasubirwaho iri tegeko ryamaze guhinduka, nyuma y’uko risohotse mu igazeti ya Leta. Iri tegeko rishingiye ku kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho, mu rwego rwo kurushaho … Read more

Polisi y’u Rwanda yifashishije drone ita muri yombi abantu 73 bo mu Karere ka Kayonza barimo abatekaga kanyanga ndetse n’abacukuraga amabuye y’agaciro

Abantu 73 batekaga kanyanga n’abacukuraga amabuye y’agaciro bafashwe hifashishijwe ‘drone’ muri Kayonza abacukuraga amabuye mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse inafata kanyanga n’izindi nzoga zitemewe zizwi nka magwingi, abaturage bakaba basabwe kureka ibi bikorwa bibi. Ni ibikorwa byakozwe mu minsi itatu kuva ku Cyumweru kugera kuri uyu wa Kabiri, bikorerwa mu mirenge ya Rwinkwavu, Nyamirama na … Read more

Benshi mu bakurikira imyidagaduro y’u Rwanda bibuka umwana witwa Karyuri wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu myaka mike ishize kubera impano ye yo kubyina.

Irengero rya Karyuri wakanyujijeho mu bijyanye no kubyina Video za ba super star Kuba atakigaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bituma benshi bibaza irengero ry’uyu mwana ubusazwe wagaragazaga impano ikomeye mu bijyanye no kubyina bigezweho. Kutagaragara kwe biri mu byatumye itangazamakuru rishaka uko yabona Karyuri kugira ngo tumenye ubuzima abayemo muri iki gihe … Read more

Guseka cyane ntabwo ari byiza, Niba ukunda guseka cyane buri munsi ,dore byinshi bizakubaho

Guseka bikoresha imikaya myinshi irenga 15

Muri iki gikorwa imikaya irenga 15 iba iri ku kazi
Iki gikorwa twavuga ko gitangaje, ni kimwe mu mvamutima zandura, kuko iyo ubonye umuntu aseka nawe uraseka kandi utazi neza impamvu uri guseka. Yaba roho ndetse n’umubiri byose muri iki gikorwa biba biri kumwe kandi bihanahana amakuru.

Guseka birandura ukaba waseka utaramenya igisetsa uwundi.

Akenshi iyo ubonye umuntu aseka nawe uraseka nubwo waba utazi ikiri kumusetsa.

Wari uziko guseka ari umuti ukomeye w’umutima?

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko bigabanya ububyimbirwe bw’imijyana y’amaraso, bikagabanya urugero rw’imisemburo itera stress ndetse bikongera n’igipimo cya cholesterol nziza.

Ibyiza uboneramo bishobora no kumara amasaha 24 ariyo mpamvu ugomba guseka buri munsi, kuko bituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukanibagirwa ibibazo bindi.

Akamaro ko guseka k’umubiri.

1.Byongera imikorere myiza y’umutima

Nkuko sport ari ingenzi ku buzima niko guseka ari ingenzi ku mutima. Niba udashobora gukora sport bitewe n’uburwayi cg ibindi bibazo, kwisekera bizagufasha kwirinda indwara z’umutima.

Bituma umutima utera neza amaraso akagera mu bice bitandukanye ndetse ugakoresha n’ingufu nyinshi (calories) ku isaha, nk’izo wakoresha mu gihe waba uri gukora sport yo kugenda n’amaguru.

2.Bigabanya urugero rw’imisemburo itera stress

Guseka bigarura byihuse imikorere myiza y’umubiri, kuko bituma hasohorwa imisemburo ya endorphins. Iyi misemburo itera kwishima, ituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukumva utuje neza kandi uruhutse, bityo ntiwumve n’ububabare. Ibi kandi ushobora kubibona binyuze mu kumva umuziki.

Mu gihe urugero rw’imisemburo ya stress rwagabanutse, bigabanya kumva udatuje ndetse n’ibindi bibazo stress itera, harimo no kugabanuka k’ubudahangarwa.
Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu baseka cyane mu buzima bwabo aribo bagira ibyago bike byo kwibasirwa n’indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kwisekera bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya stroke no guhagarara k’umutima.

3.Byongera ubushobozi bwo guhanga udushya

Guseka bigira akamaro keza gatandukanye mu mubiri; kugabanuka kw’imisemburo itera stress, kwiyongera kw’imisemburo ya endorphine n’umwuka uhagije uba ugera ku bwonko byose bifatanyiriza hamwe mu kongera ubushobozi bwo guhanga udushya. Mu gihe ubwonko bukora neza ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bwo gutekereza buriyongera kuko buba bukoresha igice kinini kurusha ubusanzwe.

4.Bikuraho ikitwa uburakari cyose

Guseka byirukana ikitwa uburakari n’amakimbirane cyose. Bifasha kumva ko ibibazo bidakomeye, ndetse bikagufasha gukomeza kubaho utibuka ibintu bibi cg utekereza ku bintu bibi gusa.

Bituma ukomeza kugira ubuzima buzira umuze. Byongera ikorwa ry’uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n’indwara cg ibindi byibasira umubiri. Uturemangingo tuzwi nka T-cells, ubu ni ubwoko bw’uturemangingo tw’amaraso tw’umweru tuzwi nk’abasirikare b’umubiri, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane.

Aimée Beauté Mushashi, wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore witwa, Nyamwasa Francis, bitegura kurushinga.

ikiganiro cya mbere cya Anita Pendo na DJ Bissosso kigiye gutambuka

Nyuma y’igihe bitangajwe ko bitegura kongera gusubukura ikiganiro ’Friday Airline’ bahuriyemo, Anita Pendo na DJ Bissosso bamaze guteguza abakunzi babo icya mbere gitambuka kuri BTN TV mu ijoro ryo ku wa 6 Werurwe 2026.

Mu Ukwakira 2025 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Anita Pendo na DJ Bissosso bari basanzwe bamenyerewe mu biganiro bitandukanye bakoranaga kuri Televiziyo y’u Rwanda birimo icyitwa ‘Friday Flight’ cyakunzwe bikomeye n’abatari bake baba bagiye kongera gukorana.

Icyakora nk’uko itangazamakury rya bihamirijwe n’Umuyobozi wa BTN TV, Ahmed Pacifique, ntabwo byahise biba kuko hari ibyo bari bagishyira ku murongo.

Yemeje ko guhera kuri uyu wa 6 Werurwe 2026 buri wa Gatanu w’icyumweru abantu bazatangira kujya babona ikiganiro cyabo.

Ati “Urebye habayemo utuntu twari tugishyira ku murongo ariko ubu noneho navuga ko byose byarangiye. Ikiganiro cya mbere kiraza gutambuka kuri uyu wa 6 Werurwe 2026 kandi nizeye ko bizagenda neza.”

Ku rundi ruhande iki kiganiro ntabwo kizakuraho icyo Anita Pendo asanzwe akora kuri Kiss FM, dore ko icyo kuri BTN TV azajya agikora buri wa Gatanu w’icyumweru gusa na bwo mu masaha atandukanye n’ayo akora kuri radiyo.

Uretse gukorana ikiganiro na Anita Pendo, DJ Bissosso asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no kuvanga imiziki, imirimo ahuje na Anita usanzwe anayobora ibirori mu bitaramo bikomeye. Bombi basezeye kuri RBA mu 2024.

ICYIVUGO ni igisigo cyangwa umuvugo uba ugamije kwirata ubutwari, ibigwi, cyangwa ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’uwukivuga ubwe. 

Nkuba yibereye aho agatura mu ijuru, Gikeri akaba mu nsi. Gikeri yagenda akagenda asimbuka. Nkuba akibera hejuru agakubita hirya no hino. Umunsi umwe aza gukubita ajya hasi, asanga Gikeri yarubatse, arasakara, afite urugo rukomeye.

Nkuba abaza Gikeri ati “Ese Gikeri, ko wubatse utya, wowe usakaza iki, ubwatsi ubukura he? Ubutemesha iki ?” Gikeri ati “Mfite umuhoro wanjye ngomba gusakara inzu yanjye simvirwe.” Nkuba ati “Nanjye rero ndi umukene, untize uwo muhoro wawe nitemere ubwatsi njyane ku ijuru, njye kwisakarira inzu. Umugore n’abana ntibagira aho bicara.”

Cyakora Gikeri abyumva vuba, abaza Nkuba ati “Ese Nkuba ndaguha umuhoro wanjye nzawushyikirizwe n’iki, ko ureba ntagira amaguru?” Nkuba ati “Nzawuzana vuba.” Gikeri ahereza Nkuba umuhoro, aragenda atema ubwatsi. Ariko ubwo Nkuba yatemaga ubwatsi, Gikeri yaribwiraga ati “Ndabizi, Nkuba ni umuntu ugira amahane, kandi ntazongera kugera ino ubwo ashyikiriye umuhoro wanjye.”

Gikeri aranyaruka yigira mu kiba cy’ubwatsi. Nkuba akubita ubwatsi abugeza mu ijuru, abutura ku kibero cy’inzu iwe. Umugore ati “Ese noneho ubu bwatsi ubukuye he?” Undi ati “Wa mugore we ceceka, ibintu mbonye ntibigira uko bisa. Nahuye n’umugabo Gikeri ampereza uyu muhoro, ariko nzarebe aka Gikeri na Nkuba. Ntabwo rwose uyu muhoro nzawumusubiza. Reka njye nitemera ubwatsi, nisakarize inzu, ntabwo Gikeri azagera ino.” Umugore ati “Uzaba umuhemukiye cyane.” Undi ati “Reka da, ntabwo namuhemukira.”

Nkuba akajya aca ubwatsi, arasakara, amererwa neza. Gikeri aranyaruka yitura mu kibero cy’inzu, noneho Nkuba akibwira ngo ntabwo ibyo avuga Gikeri abyumva.

Gikeri yibera ahongaho, iminsi munani basezeranye igeze, Gikeri aranyaruka ajya mu irembo kwa Nkuba. Arakorora. Ati “Yemwe abo kwa Nkuba?” Nkuba ati “Yee! Nimwumve abo bantu, sinzi umpamagaye.” Gikeri arakorora, ati “Erega ni jye Gikeri. Umuhoro wanjye warawutindanye, none nari nje kuwureba.” Undi ati “Koko iminsi ibaye miremire. Ariko utahe usubire imuhira, nanone iminsi ni umunani, uwa cyenda, nkakuzanira umuhoro wawe.”

Gikeri yisubirira mu kibero cy’inzu. Nkuba yibera aho. Atarisha ibitoki birashya, barenga. Inzoga imaze gushya, abwira umugaragu we ati “Genda ujye guca ibihunda, uzane n’urutete utekere inzoga tugende, nshyire Gikeri umuhoro we ataziyahura.” Ubwo Gikeri aramwumva.

Umugaragu aragenda azana ibihunda n’urutete araza atekera inzoga. Uko atekera Gikeri yiterera muri rwa rutete. Noneho umugaragu arikorera, Nkuba arakubita, umugaragu na shebuja bitura ku isi. Umugaragu aragenda atura inzoga mu nzu. Gikeri ava muri rwa rutete ajya ku buriri. Umugaragu asubira ku irembo asanga shebuja.

Shebuja ati “Ese wahamagaye?” Umugaragu ati “Nahamagaye databuja, ariko nta muntu wanyitabye.” Ngo agere ku irembo arongera arahamagara ati “Yemwe kwa Gikeri?” Gikeri ati “Yee! Arakorora. Nta muntu umpamagaye?” Bati “Arahamagaye. Ni Nkuba waje kugutarurira umuhoro.”

Gikeri abyuka vuba vuba, ati “Ni uko, ni uko. Ibitotsi ni umwana w’undi ga ! Nari nsinziriye.” Aherako arabyuka, ajya mu kirambi. Arakorora, ati “Mbega mwanzaniye inzoga ?” Bati “Twakuzaniye inzoga y’ishimwe kandi twakuzaniye n’umuhoro wawe.”

Banywa inzoga. Barangije bamubwira imisango yayo. Birangiye Nkuba n’umugaragu we bisubirira mu ijuru, Gikeri asigara iwe n’umuhoro we.

sobanukirwa neza, kandi umenye neza kuko, Hatagize igikorwa natwe abantu turarimbuka.

imigani migufi itangaje kandi isekeje kurusha indi yose uzi.
Imigani migufi ariyo bakunze kwita imigani ‘’imigani y’imigenurano’’ ni bumwe mu buvanganzo bw’umuco nyarwanda. Nubwo ivugitse muburyo bunyarutse ariko irusha Ibindi byose kuranga umuco w’abanyarwanda aho usanga abantu bayifashisha mu kumenya uburezi n’uburere,imibanire,kugira inama abandi ndetse no kubakosora bababurira.

Nubwo iyo migani ivuga umuco nyarwanda ariko hari iyo usanga ivuga kubintu biteye isoni kuburyo ndetse n’abantu badakunze kuba bayisanzuramo ngo bayikoreshe kubera uko ivugitse,aha turahabona imwe mu migani igiye itangaje wakwibaza niba koko yarahimbiwe Impamvu yo kubaka umuco cg se isebanya rishingiye ku mvugo nyandagazi. gusa ino migani irasekeje kandi iratangaje.

Babona zireresa amabya bakagira ngo zimya zose.
Barihima ba Mujyanama yasanze bamwendera umugore yica imboro.
Gishira ibyara ntigishira amazi.
Ibuguma y’umushino imira imikangara itanu.
Ifuni y’imboro iruta umujyojyo w’igituba.
Ijambo ribi rivana imboro mu gituba
Imbeba yakubise amabya ku ishyiga iti ntacyo bitwaye hazashibuka andi.
Imboro mbi ni idafite ifaranga.
Imboro mbi ni itabyara.
Imboro nyamuniga iruta imboro rurizo.
Imishishi y’imishino ntishira inogonora.
Inyamibwa y’imboro ni ishyutwe.
Inzigo y’imboro ihozwa indi.
Iyo agashungo gashize, agashino kayora ivu.
Iyo nyokobukwe akunze ukurura ihururu.
Iyo urugo rwarazwe imishino, umwana w’umukobwa avukana itanu.
Nta gufwa ry’umusundi rirenzwa urugo.
Nta mboro mbi yambaye ifaranga.
Nta muteja w’imboro.
Nta mwinjira ugira ijambo.
Nta nkumi yigaya ikibero (itako, ubuto), n’irwaye igisebe ica inzaratsi.
Ntawanga umuruho ashyukwa.
Ntawe ubura ishyano ashyukwa
Nyirambigirambizi yiciye ururasago ku gituba rwanga kuva ati: turaturanye n’ejo nzongera.
So aguha umugore ntamukwendera.
Tega amatini ngo urabona amatuba
Kabutindi itera umugore kwikuruza.
Kamenyero yenze nyina.
Kitirirwa umwana kagatera nyina ibondo.
Kwa nyokorome uherekwa na nyoko.
Mujinya wa Nyamwijinya yasanze umugore we yasambanye aragaca
Ubugore si amabere n’ihene irayagira.
Ubunwa bwagusomeye umugabo burakwongorera ntiwumve.
Ubusabusa bw’umusundi buvura imboro umusonga.
Ubushiki ni uburibwa.
Ubwiza bw’umukobwa ntibwamubujije kuruha.
Ubyaye nabi aramutswa (atukwa) n’abakwe.
Ubyinana na mucyeba ntahumbya.
Ucyenze rimwe ntaba akimaze.
Ufinura itari iye ageza ku mukondo.seka 2
Ugucumise ingufi ntaba akwimye indende
Ugusuriye ntumusurire akwita ikibura nnyo.
Uhenera umukunzi ntamuhisha innyo
Uko umugabo aguye si ko amabya ameneka.
Ukora icyo azi yendwa ahetse
Ukurushije umugore akurusha urugo.
Umubyeyi gito aremaza umwana igituba.
Umugore bamukubitiye gusambana ati: nasekwa nutarakimeze.
Umugore mwiza asegura inkokora inkoko zikarinda zibika.
Umugore ntajya kurarika, iyo araritse abuza n’uwari kuza.
Umugore yaryamanye n’ikiremba ati nambariye ubusa
Umuhungu w’icyiremba yarongoye umukobwa urwaye intinyi ati unyorosoye nabyukaga.
Ngirango wabashije kugenda ubona iyo migani , gusa nkuko twabonye ko Umugani ufite umumaro munini mu muco nyarwanda nko gukosora ,kugira inama abandi , kwigisha , n’ibindi nta mpamvu nimwe wagatewe isoni no kuvuga ikinu kandi kiri mumuco nyarwanda.

Uramutse uzi indi migani iteye nkiyi ntuzaterwe isoni no kwandira urubuga rwacu kugirango nawe utange umusanzu mu kubaka umuco nyarwanda

Umutwa, Winnie Kalisa, ni Umukobwa wabonye amahoro, ibyishimo n’umuti mu ibumba, kubera ku bumba inkono.

Muri Covid naricaye, ibintu byose isi yose ifunze, ntumiza imashini ndicara ndatangira ndakora…ni uko natangiye, amezi atatu yagiye gushira mfite stock y’ibikoresho. Byaje kurangira ntangiye Laini Studio.

Ubu ndibona mu myaka 10 ndimo gukora ibi kuko ni amahoro, ndakora ibintu nkunze kandi bikangabanyiriza stress, mbese ni umuti wavuyemo akazi!

Ababona ubumba bavuga iki?
Inshuti zanjye za hafi zizi ko ikintu cyose gikoreshwa intoki ari cyo kinshimisha, ariko hari abandi bavuga bati ‘uri mutoya, wize ‘finance’, wakoze muri ‘fashion industry’, nta hantu ibi bintu bihuriye’.

Cyereka iyo bicaye tukaganira niho bagenda bumva uko ahahise hanjye hose haza hagahura n’ibi bintu.

Hano hari umuziki utuje, ni ukubera iki?
Hano, guhera k’umuziki wumva, kugera kuri buji ducana, kugera ku ndabyo, ni ahantu uza ukicara ukumva uri mu rugo. Icara uruhuke nurangiza utubwire icyo twagufasha.
Winnie yifuza ko Abanyarwanda bamenya agaciro k’ibikoresho nk’ibi bikoze mu ibumba
Kubumba bizwi cyane ku Batwa, ubwo ntuje kubatwara isoko?
Hoya, ahubwo nanjye ndimo ndiga umwuga, abenshi turakorana.

Hari ababyeyi [nkorana nabo], nk’iyo mfite komande nini nshaka gukorana n’abandi bahanzi.

Ni iki kikuvuna muri uyu mwuga?
Ikintu kimwe tukirimo gukoraho ni ukugerageza kumvisha abantu agaciro kabyo.

Abantu benshi babifata gutyo kugeza no kugikoresho cya nyuma, bati ‘ikintu cyabumbwe mu bitaka, ntabwo gikwiye kugura ayo mafaranga’ rero guha agaciro ibintu bikozwe n’amaboko, akumva yuko atabigereranya n’ibintu bivuye i Dubai,

Ikintu kimvuna guhera natangira ibi ni ukugerageza kwigisha abantu {guha agaciro ibyo dukora}, niyo mpamvu dutanga amahirwe ku badusura yo kuberaka no kubigisha {ababyifuza} uko bikorwa kugira ngo babishime, babone aho bituruka babone inzira bicamo kugira ngo bibagereho nk’abakiliya.