Mu gihe usetse, byinshi birahinduka mu mikorere isanzwe y’umubiri, yaba mu maguru, amaboko ndetse n’imikaya itandukanye. Imikaya irenga 15 yo mu isura yifashishwa muri iki gikorwa. Akamironko gafunze igice, kwinjiza umwuka bya vuba na vuba nibyo bizatuma mu gihe useka uzumva hari ijwi ugira ridasanzwe uba wagira ngo uri guhera umwuka. Iyo ukomeje guseka cyane imiyoboro y’amarira irifungura, uko mu kanwa hagenda hifunga hifungura bituma utinjiza umwuka uhagije, bityo isura igahindura ibara, ndetse ikiyegeranya cyane.
Mu Kinyarwanda, iyo bavuze ko umuntu yishwe n’ibitwenge, baba bashatse kuvuga ko yasetse cyane, mbese yishimye cyane, ariko hari n’abantu koko bicwa n’ibitwenge mu buryo bwuzuye, bakabashyingura.
Ingero zirahari kuko umunyabugenge akaba n’umufilozofe w’umuhanga cyane, Chrysippus, ari umwe mu bantu ba mbere bishwe n’ibitwenge.
Uyu Mugereki wabayeho mu Kinyejana cya Gatatu, bivugwa ko yapfuye nyuma yo guseka bikabije ubwo yabonye indogobe ye irya imbuto zo mu bwoko bwa figs.
Mu bitwenge byinshi yagize ati ‘ariko iyo ndogobe mwayihaye divayi ikinywera, ikamanuza.’