Icyangombwa cy’ivuka cy’umwana wa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo ntikiriho amazina ya se bamubyaranye

Icyangombwa cy’amavuko cy’umwana wa Ishimwe Vestine (umuririmbyi mu rukurikirane rwa Vestine na Dorcas) cyagaragaje ko kitanditseho amazina ya se, Ouedraogo Idrissa, ahubwo cyanditseho amazina y’umubyeyi umwe gusa, ari we nyina (Vestine

Amakuru yamenyekanye mu rubanza rw’ubutane (gatanya) rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, avuga ibi bikurikira:
• Aho umwana yavukiye: Kopi y'icyangombwa cy'ivuka igaragaza ko uyu mwana yavukiye muri Canada muri Gashyantare 2026.
• Amazina ariho: Ku cyangombwa cy'ivuka haboneka amazina ya mama we (Ishimwe Vestine) gusa, naho amazina ya se, Ouedraogo, ntagaragaraho.
• Ikibazo cy’ubutane: Ibi byamenyekanye mu gihe Vestine yasabye ubutungane kumuha gatanya ya burundu n’umugabo we Ouedraogo Idrissa barushinze mu mwaka wa 2025
Byamenyekanye ko icyangombwa cy’amavuko cy’umwana wa Vestine kitagaragaraho Ouedraogo

Icyangombwa cy’ivuka ry’umwana w’umuririmbyi Ishimwe Vestine ntikigaragaraho amazina ya se, kuko cyanditseho amazina y’umubyeyi umwe gusa ari we Vestine, nk’uko byagaragaye mu nyandiko yashyikirijwe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruburanisha ikirego cyatanzwe na Idrissa Ouedraogo watanze ibyifuzo birimo gupimisha ibizamini bya DNA.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Ukwakira 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa kicukiro rwakomeje kuburanisha ikirego Ouedraogo yatanze asaba ko hakorwa ibizamini cya DNA kugira ngo hamenyekane niba ari we se w’umwana bivugwa ko yabyaranye na Vestine. Yasabye kandi ko yemererwa kubona uwo mwana.

Mu iburanisha ryabereye mu muhezo, uruhande rwa Vestine rwashyikirije urukiko icyangombwa cy’ivuka ry’umwana, kizwi nka Acte de naissance, cyari cyasabwe kugira ngo hemezwe ko uwo mwana ahari koko.

Icyakora, amakuru yagiye hanze avuga ko iyo nyandiko igaragaza amazina ya nyina w’umwana, Ishimwe Vestine, ariko ntigaragaze aya Idrissa Ouedraogo nk’umubyeyi w’umugabo.

icyo cyangombwa, kigaragaza ko uwo mwana yavukiye muri Canada muri Gashyantare 2026.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatatu, kandi umugabo wa Vestine yagejeje ku Rukiko ibyifuzo bishya, asaba ko yahabwa andi mafoto y’uwo mwana, ndetse no kuba yajya muri Canada kugira ngo azabe ari ho hakorerwa ibizamini ndangasano DNA, kugira ngo hafatwe ibipimo bye n’iby’umwana, ubundi bihuzwe.

Urukiko kandi rwanzuye ko rugiye gusuzuma ibi byifuzo, rwemeza ko ruzatanga icyemezo cyarwo ku wa 28 Ukwakira 2026.

Iki cyifuzo cyatanzwe nyuma yuko uruhande ruregwa, rwemeye ko ibizamini byazakorwa, hakoherezwa ibipimo, by’umwana bigapimirwa mu Rwanda, mu gihe Idrissa Ouedraogo we yifuza kujya muri Canada, akaba ari ho bipimirwa.

Iki kirego cyatanzwe na Idrissa Ouedraogo, cyaje gikurikira icyatanzwe n’umugore we Ishimwe Vestine wagitanze na we muri uru Rukiko asaba gatanya, mu gihe umugabo we avuga ko kugira ngo ibi bya gatanya byinjirwemo, habanza kiriya kirego cye, kugira ngo n’iyo gatanya yakwemezwa, yazakomeza kugira uburenganzira ku mwana abizi neza ko ari uwe koko.

Icyangombwa cy’ivuka cy’umwana wa Ishimwe Vestine ntikiriho amazina ya se Ouedraogo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza rushingiye ku kirego Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we Ishimwe Vestine, asaba ko hakorwa isuzuma ry’uturemangingo ndangasano (DNA) tw’umwana babyaranye no kumwereka umwana, aho hari hasabwe icyangombwa cy’ivuka ry’umwana ngo hemezwe ko ariho koko, ariko icyatanzwe ntikigaragaza amazina ya se w’umwana nka Idrissa Ouedraogo, ariko aya nyina ni Ishimwe Vestine.

Ibi byanzuwe n’uru rukiko ku wa 21 Ukwakira 2026 ubwo impande zombi zari zimaze kuburana nyuma y’uko uruhande rwa Ishimwe rutanze icyangombwa cy’ivuka ry’umwana kizwi nka ‘Actes de Naissance’ kiburanwaho ariko iburanisha ryabereye mu muhezo.

Kuri iyi nshuro Idrissa yari yongeye gusubira mu rukiko ari kumwe n’umwunganizi we mu gihe uruhande rwa Ishimwe rwo rusanzwe ruhagararirwa n’umwunganizi we mu mategeko.

Ni nyuma y’uko gusoma uru rubanza kwari kwasubitswe inshuro ebyiri kuko ku itariki ya 7 Ukwakira 2026 uru Rukiko rwafashe umwanzuro wo kurusubika ku mpamvu z’uko mu gitondo cy’uwo munsi umunyamategeko wa Ishimwe yari yashyize muri ‘système’ ya EICMS yo gutangiramo no gukurikirana ibirego mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ni inyandiko yari ikubiyemo ibaruwa umunyamategeko wa Ishimwe yandikiye Perezida w’Inteko Iburanisha, agaragaza ko we n’umukiliya we bemeye ko umwana wa Ishimwe na Idrissa yapimwa DNA nyuma y’uko bari babanje kuburana babihakana.

Rwahise rwimurirwa ku itariki ya 14 Ukwakira 2026 ariko na bwo, mu gihe urukiko rwari rumaze gusoma ibijyanye n’imyirondoro no kugaragaza aho urubanza rugeze, havuka imbogamizi y’uko muri IECMS nta nyandiko y’ivuka izwi nka ‘acte de naissance’ irimo, rwongera gusubikwa kuko iburanisha ritashoboraga gukomeza iyo nyandiko itabonetse.

Icyo gihe urukiko rwanaciye uruhande rwa Ishimwe amande ya 200.000 Frw ku bwo gutinza urubanza.

Kuri uyu munsi iburanisha ryari riteganyijwe saa Tanu ariko ryatangiye saa sita n’iminota itanu. Perezida w’iburanisha yahise asaba abatari ba nyiri urubanza bose gusohoka kuko urubanza ruburanishwa mu muhezo kandi bihita bikorwa.

Iburanisha ryamaze nk’isaha ariko ababuranyi basohotse buri ruhande rushaka guhita rugenda. Abanyamakuru bari bahari ari benshi bagerageje gushaka amakuru ariko ntibyaboroheye, icyakora babashije kumenya ko ruzasomwa ku itariki ya 28 Ukwakira 2026 saa cyenda z’amanywa.

Idrissa Ouedraogo wari kumwe n’abamwunganira mu mategeko, yihutiye kwinjira mu modoka ye ntiyagira byinshi avuga, gusa mu magambo make yabwiye itangazamakuru ko uruhande rwa Ishimwe Vestine rutashyize amazina ya se w’umwana ku nyandiko y’ivuka rye, ndetse ubona ari ibintu byamurakaje cyane.

Icyangombwa cy’ivuka itangazamakuru twaboneye kopi kigaragaza ko umwana yavukiye muri Canada muri Gashyantare 2026, amazina y’ababyeyi ariho akaba aya mama we gusa.

Leave a Comment