Nelly Mukazayire, avuga ko abumva ko u Rwanda ruzakoresha kwakira F1 mu koza isura yarwo ku burenganzira bwa muntu bafite “imitekerereze ishaje

Igishushanyo cy’ahateganyirijwe kwakira ayo marushanwa i Bugesera cyajyanishijwe n’imiterere kamere y’u Rwanda
Perezida wa F1 Stefano Domenicali yavuze ko iyi kontaro nshya n’u Rwanda ari “akanya kanditse amateka kuri F1”, bikaba bisobanuye ko uwo mukino urimo gusiganwa “kuri buri mugabane wose utuwe”.

Domenicali yongeyeho ati: “Afurika yamye buri gihe iri muri ejo hazaza ha F1, ndetse guhera mu ntangiriro twari twiyemeje gusubira mu nzira ikwiye, n’umufatanyabikorwa ukwiye, n’ukwiyemeza kw’igihe kirekire hamwe n’icyerekezo gisobanutse cyo gukora impinduka y’ingirakamaro.”

Jakens avuga ko uko kuvuga “impinduka y’ingirakamaro” ari ubusa mu gihe F1 irimo gukorana n’u Rwanda aho ubutegetsi buzwiho “gufunga abantu nta mpamvu, iyicarubozo n’ikandamiza ku kuvuga icyo umuntu atekereza”.

Mu kumurika ayo masezerano, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagize ati: “Mu gihe cy’imyaka irenga 30, shampiyona ya mbere ku isi y’isiganwa ry’imodoka yasiganwe hatarimo uyu mugabane, kandi ibyo bihindukanye n’aya masezerano.

“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Formula 1 African Grand Prix, no gusangiza aka kanya n’abafana barenga miliyoni 100 bo hirya no hino muri Afurika, benshi barimo urubyiruko bakwiriye kureba uyu mukino iwabo no kwibona muri wo: nk’aba enjeniyeri, abatekinisiye, ba rwiyemezamirimo ndetse, umunsi umwe, n’abashoferi.
u Rwanda ruteganya kungukira mu kwakira iryo rushanwa harimo guhindura agace k’ikibuga cy’i Bugesera rizaberamo kakaba ahantu hazajya hakira ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro bibaho mu gihe cy’umwaka wose, hamwe na bamukerarugendo bazaba bakoresha amahoteli n’izindi serivisi, ndetse n’ishoramari rishobora kuza mu gihugu.